blog image

Coupe du Rwanda muri Handball iteganyijwe mu ntangiriro z’uyu mwaka

Ishyirahamwe ry’umukino w’intoki wa Handball mu Rwanda (FERWAHAND) ryateguye amarushanwa ngaruka mwaka yiswe “Coupe du Rwanda” azabera mu Mujyi wa Kigali tariki ya 22 Mutarama 2011.

Twahirwa Alfred, Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’umukino wa Handball yatangaje ko iyi mikino izitabirwa n’amakipe yari yitabiriye shampiyona y’umwaka ushize 2010.

Amwe mu makipe yitabiriye imikino ya shampiyona ya 2010 mu bagabo hari ikipe ya KIE yatwaye igikombe, APR, Police na Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (UNR).

Mu rwego rw’amakipe y’abagore hari ishuri ryisumbuye rya Apapeki Cyuru, UNR, G S St Joseph n’Akarere ka Gicumbi.
Ibihembo bizatangwa bikaba bigizwe n’ibikombe n’amafaranga, ikipe ya mbere izahabwa igikombe hamwe n’amafaranga ku makipe yitwaye neza.