APAPEKI yatsinzwe na Rubiri yo muri Uganda.

blog image

APAPEKI yatsinzwe na Rubiri yo muri Uganda.

Mu mikino ihuza amakipe y’ibigo by’amashuri yisumbuye mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba (FEASSA) yari imaze iminsi ibera i Bujumbura mu Burundi, u Rwanda rwabuze igikombe na kimwe mu gihe rwari rwarajyanyeyo amakipe 17 y’imikino itandukanye.

Muri iyi mikino ngarukamwaka, u Rwanda rwari rihagarariwe n’amakipe 17 harimo ay’abahungu n’abakobwa mu mikino y’umupira w’amaguru, Volleyball, basketball, Handball, Rugby, gusiganwa ku maguru (atletisme) na Netball.

Amakipe yo mu Rwanda yatangiye akina neza, ndetse mu makipe 17 yari yitabiriye ayo marushanwa 10 muri yo abasha kugera muri ½ cy’irangiza.

Mu mikino ya ½ cy’irangiza, mu makipe 10 yari yabashije kuhagera, amakipe atatu muri niyo yonyine yabashije kugera ku mukino wa nyuma.

GSO Butare yatsinzwe na Cheptil yo muri Kenya

GSO Butare yatsinzwe na Cheptil yo muri Kenya

Ikiye ya Volleyball ya GSO Butare, Eseki Ruhango na APAPEKI Cyuru zikina umukino wa Handball hamwe na Solidarity Academiy ikina umupira w’amaguru mu bakobwa nizo zabashije kugera ku mukino wa nyuna ariko nazo zirahatsindirwa.

Muri Volleyball y’abahungu, GSO Butare yatsinzwe ku mukino wa nyuma amaseti 3-0 na Cheptil yo muri Kenya, muri Handball y’abahungu Eseki Ruhango itsidndwa ibitego 27-24 na Rubiri yo muri Uganda.

Muri Handball y’abakobwa, APAPEKI yatsinzwe na Rubiri yo muri Uganda ibitego 25-24, naho mu mupira w’amaguru w’abakobwa Solidarity Academy itsindwa ku kumikino wa nyuma na Kawempe Muslims yo muri Uganda kuri penaliti 4-3.

APAPEKI yatsinzwe na Rubiri yo muri Uganda.

APAPEKI yatsinzwe na Rubiri yo muri Uganda.

Mu mikino iheruka yabereye muri Uganda, u Rwanda rwatahanye ibikombe bibiri mu mukino wa Handball, ariko uyu mwaka ntabwo byabahiriye.